Gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko no kugira uruhare mu butabera nsanasano ni umusingi w’ubutabera
Ku wa mbere tariki ya 04 Nzeri 2023 mu cyumba cy'inama cy'Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura, Abakozi b'Inteko Ishinga Amategeko, aba Komisiyo y'Abakozi ba Leta, ab'Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta n'aba Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu baganirijwe na Minisiteri y'Ubutabera kuri Politiki y'Ubutabera Mpanabyaha no kuri Politiki yo Gukemurira Amakimbirane Hatisunzwe Inkiko.
Mu ijambo rye, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Yungirije, Me Mbonera Théophile yabwiye abitabiriye ikiganiro ko gukemurira amakimbirane hatisunzwe Inkiko byahozeho na mbere mu muco w'abanyarwanda. Ati: "Icyo iyi Politiki izanye ni uguha umurongo ufatika ibyari bisanzwe bikorwa."
Yanavuze kandi ko Politiki y'Ubutabera Mpanabyaha igamije kugorora uwakoze icyaha akagaruka mu muryango nyarwanda awufitiye umumaro kandi yiyunze n'uwakorewe icyaha.
“Gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko no kugira uruhare mu butabera nsanasano ni umusingi w’ubutabera bwunga, bwihuta, budahenze kandi budaheza.”
“Umuco wo gukemura amakimbirane mu bwumvikane ukomoka mu mateka yacu. Tuwusigasire twubake u Rwanda twifuza.”
“Twese dufatanye gukumira ibyaha tugire uruhare mu butabera bugorora uwakoze icyaha bugafasha uwahohotewe.”
“Umuryango utekanye, udaheza kandi ukemura ibibazo, aho abaturage bagira uruhare mu kwikemurira amakimbirane no kurwanya ubugizi bwa nabi n’ibyaha, bayobowe kandi bashyigikiwe n’inzego zibifitiye ububasha.”
Topics
On 13th March 2024, the Minister of Justice and Attorney General, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, attended the African Law and Tech Network Summit 2024,…
The 2024 Commonwealth Law Ministers Meeting (#CLMM) is taking place in Zanzibar from 04 to 08 March under the theme: “Technology and Innovation: How…
On Wednesday 21st February 2024, Representatives of Government institutions, the National Commission for Human Rights, Privates Sector, Civil Society…
On 14th February 2024 in The Hague, the Netherlands, Minister of Justice / Attorney General, Emmanuel Ugirashebuja, attended the signing ceremony of…
Tariki ya 30 Mutarama 2024, hasojwe ubukangurambaga ku cyaha cy'icuruzwa ry'abantu no gushakira inyungu ku bandi, bwari bumaze amezi abiri bukorwa…
On Monday 29th January 2024, the Ministry of Justice, the EU Delegation to Rwanda and some key actors in the Justice sector launched a new programme…
Today on 13th November 2023, Minister of Justice/Attorney General Dr. Emmanuel Ugirashebuja co-chaired the National Dialogue on Human Rights, under…
06.10.2023: The Minister of Justice and Attorney General, Dr. Emmanuel Ugirashebuja inaugurated the Regional Cybersecurity Center of Excellence at…
05.09.2023: The Minister of Justice and Attorney General, Dr. Emmanuel Ugirashebuja attended a breakfast meeting to disseminate the Constitution of…