Nta muntu ukwiye kugira ubwoba bwo gutanga ikirego igihe amenye umwana wahohotewe
Muri gahunda y'icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry'uburinganire mu Karere ka Gatsibo mu ntara y’Iburasirazuba, cyatangiye ku wa 19/09/2022 gisozwa ku wa 25/09/2022, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Amb. Nyirahabimana Soline, ureberera ako karere muri Guverinoma, yagiranye ibiganiro n’abangavu babyariye iwabo mu rwego rwo gukemura ibibazo byabo.
Umunyamabanga wa Leta Amb. Nyirahabimana Soline yasabye aba bana babyaye kudatakaza indoto, bakirinda kandi bakagira amakenga mbere yo gufata icyemezo. Ati "mwitakaza indoto, imbaraga mwari mufite zigaruke kugira ngo n'ubundi mugere ku byo mwifuzaga kugeraho. Turabasaba kwirinda mukagira amakenga, mbere yo gufata icyemezo mujye mutekereza ubugira kabiri. Mumenye kuvuga "oya" kandi mugire uruhare mu kurwanya iki cyorezo mudahishira ababahohoteye ndetse n'abagerageje kubahohotera n'ubwo baba batarabigezeho."
Yanaganiriye kandi n’ababyeyi b’abana babyaye hagamijwe kubibutsa inshingano zabo zo kurera, kwita ku bana basambanyijwe/batewe inda no gufata ingamba zo gukumira no kurinda barumuna babo.
"Natwe ababyeyi twikebuke turebe uko tubanye mu muryango. Imiryango yacu iragaragara ite? Ibanye ite? Tuganira n'abana bacu? Baratwigiraho izihe ndangagaciro zituma bagendana n'ibyo ababyeyi bababwiye bikabarinda niyo batari kumwe natwe? Reka twere kuva ku nshingano zacu. Abantu ba mbere bahingamo umwana icyo agendana ni ababyeyi. Twegere abana bacu, tubane nabo, nibwo buryo bukomeye bwo gukumira." Amb. Nyirahabimana Soline
Yongeyeho asaba ubufatanye bwa buri wese mu guhashya ihohoterwa rikorerwa abana kuko izindi nzego zibishinzwe zitashobora kujya muri buri rugo ngo zimenye ko hari uwahohotewe. Ati “Nta n’umuntu ukwiye kugira ubwoba bwo gutanga ikirego igihe amenye umwana wahohotewe kuko iyo ubicecetse ubizi uba uhishiriye icyaha.”
Mu rwego rwo kwimakaza ihame ry’uburinganire, Umunyamabanga wa Leta yasuye imiryango yari ifitanye amakimbirane ariko ubu ibanye neza, anafatanya n’ubuyobozi bw’Akarere kuganiriza umuryango uri mu makimbirane bawushishikariza kongera kwiyunga. Yanagiranye ibiganiro n’inshuti z’umuryango mu karere ka Gatsibo, agira umwanya wo gukemura ibibazo by’abaturage aho yitabiriye inteko y’abaturage mu murenge wa Rwimbogo, akarere ka Gatsibo.
Topics
On 13th March 2024, the Minister of Justice and Attorney General, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, attended the African Law and Tech Network Summit 2024,…
The 2024 Commonwealth Law Ministers Meeting (#CLMM) is taking place in Zanzibar from 04 to 08 March under the theme: “Technology and Innovation: How…
On Wednesday 21st February 2024, Representatives of Government institutions, the National Commission for Human Rights, Privates Sector, Civil Society…
On 14th February 2024 in The Hague, the Netherlands, Minister of Justice / Attorney General, Emmanuel Ugirashebuja, attended the signing ceremony of…
Tariki ya 30 Mutarama 2024, hasojwe ubukangurambaga ku cyaha cy'icuruzwa ry'abantu no gushakira inyungu ku bandi, bwari bumaze amezi abiri bukorwa…
On Monday 29th January 2024, the Ministry of Justice, the EU Delegation to Rwanda and some key actors in the Justice sector launched a new programme…
Today on 13th November 2023, Minister of Justice/Attorney General Dr. Emmanuel Ugirashebuja co-chaired the National Dialogue on Human Rights, under…
06.10.2023: The Minister of Justice and Attorney General, Dr. Emmanuel Ugirashebuja inaugurated the Regional Cybersecurity Center of Excellence at…
05.09.2023: The Minister of Justice and Attorney General, Dr. Emmanuel Ugirashebuja attended a breakfast meeting to disseminate the Constitution of…