Uri mu byaha by’inzaduka ntazigera arusha ingufu ababirwanya

Kuva tariki ya 18 kugeza ku ku ya 22 Werurwe 2019 cyari icyumweru cyahariwe ubutabera / Justice week ku nsanganyamatsiko “Sobanukirwa kandi ukumire ibyaha by’inzaduka mu muryango.”

Iki cyumweru cyaranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo kumurika ibikorwa cyangwa serivisi zitangwa n’inzego zibumbiye mu “Urwego rw’Ubutabera”, gusura abaturage mu nteko z’Abaturage, gusura abanyeshuri muri za Kaminuza n’abagororwa muri za Gereza; babasobanurira ibijyanye n’ibyaha by’inzaduka, kubakangurira kubyirinda no kubikumira.

Icyumweru cyatangijwe ku rwego rw’igihugu mu karere ka Ngororero na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston aho yakanguriye abaturage kuba maso bakamenya ububi bw’ibyaha bitari bisanzwe bimenyerewe mu muryango nyarwanda, birimo ibyaha bikorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga, ibyaha byo gucuruza abantu, kunywa ibiyobyabwenge, ruswa, ibyaha byo gusambanya abana n’ihohotera. Yabasabye kugira uruhare rukomeye mu gukumira ibi byaha no kutabihishira igihe babonye bikorwa.

Minisitiri Busingye yabwiye abaturage ko  kuba iki cyumweru baragihariye ubutabera bidashatse kuvuga ko ubusanzwe nta butabera buhari. Yagize ati “Iki cyumweru twagihariye ubutabera. Ntabwo ari ukuvuga ko tutabufite ahubwo twashatse kuza kubasura ngo tubiyereke nk’Urwego rw’Ubutabera, tubereke ko dufatanya kugira ngo buri munyarwanda wese agerweho n’ubutabera.  Inzego z'Ubutabera dushinzwe kubafasha kandi tuzabikomeza kugira ngo umunyarwanda aho ari hose abone ubutabera kandi uburenganzira bwe bwubahirizwe."     

Asubiza ibibazo by’abaturage mu Nteko y’abaturage yateraniye kuri sitade ya Ngororero, Minisitiri yabasabye kujya bubaha ibyemezo by'inkiko. Ati "ibyo amategeko ateganya twese biratureba ku gipimo kimwe kandi tugomba kubyakira. Ntabwo ubutabera bukora kubera ko umuntu afite ibya Mirenge, bukora kuko bugomba gukorwa. Udafite ubushobozi na busa turamutegereza kugeza igihe azabubona akishyura umwenda w'abandi kuko ubwishyu nibwo bushingiye ku butabera.”

Muri Gereza ya Nyarugenge naho Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta yaganiriye n’imfungwa n’abagororwa abasaba kurangwa n’impinduka nziza bityo bakazaba ingirakamaro mu muryango nyarwanda. Yagize ati "Kuba muri hano ni ukugira ngo hagire igihinduka mu buzima bwanyu, muratera intambwe yo kugororoka kandi tubatezeho impinduka nziza.” Yanababuriye ko uri muri ibi byaha byitwa ko ari inzaduka kubera ko bitari bimenyerewe mu muryango nyarwanda yabivamo inzira zikigendwa kuko atazigera arusha ingufu ababirwanya.

Kimwe na Minisitiri Busingye Johnston, n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye zigize Urwego rw’Ubutabera bagiye hirya no hino mu turere tw’igihugu, muri za Kaminuza no muri za Gereza batanga nabo ubutumwa bugamije gukangurira abantu kwirinda by’umwihariko ibyaha by’inzaduka  n’ibyaha byose muri rusange banabasaba gutanga umusanzu mu kubikumira.

Icyumweru cy’Ubutabera cyashojwe ku wa gatanu tariki ya 22 Werurwe 2019 n’umukino w’Umupira w’amaguru wahuje ikipe y’Urwego rw’Ubutabera (JRLOS) n’ikipe ASV (association des Sportifs Volontaires). Umukino warangiye amakipe yombi anganya 3-3, hiyambazwa penalite ASV itsinze 3 kuri 1 ya JRLOS. ASV iba itwaye igikombecyitiriwe Icyumweru cy’Ubutabera.

Nyuma y’Umukino, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode wari umushyitsi mukuru, yabwiye abaturage bari bitabiriye umukino ko hari amahitamo abiri: Kureka ibyaha burundu cyangwa gufungwa burundu.

Topics


Technology plays a big role in enhancing access to justice

On 13th March 2024, the Minister of Justice and Attorney General, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, attended the African Law and Tech Network Summit 2024,…

Read more →

Rwanda wins Commonwealth Access to Justice Innovation Awards

The 2024 Commonwealth Law Ministers Meeting (#CLMM) is taking place in Zanzibar from 04 to 08 March under the theme: “Technology and Innovation: How…

Read more →

It is an undeniable fact that business has a profound impact on human rights

On Wednesday 21st February 2024, Representatives of Government institutions, the National Commission for Human Rights, Privates Sector, Civil Society…

Read more →

Rwanda signs The Hague Convention

On 14th February 2024 in The Hague, the Netherlands, Minister of Justice / Attorney General, Emmanuel Ugirashebuja, attended the signing ceremony of…

Read more →

Umuntu si igicuruzwa ahubwo ni umunyagitinyiro

Tariki ya 30 Mutarama 2024, hasojwe ubukangurambaga ku cyaha cy'icuruzwa ry'abantu no gushakira inyungu ku bandi, bwari bumaze amezi abiri bukorwa…

Read more →

Rwanda and European Union launch the Justice and Accountability Programme (JAP)

On Monday 29th January 2024, the Ministry of Justice, the EU Delegation to Rwanda and some key actors in the Justice sector launched a new programme…

Read more →

Our commitment to upholding human rights is unwavering – Min. Emmanuel Ugirashebuja

Today on 13th November 2023, Minister of Justice/Attorney General Dr. Emmanuel Ugirashebuja co-chaired the National Dialogue on Human Rights, under…

Read more →

INAUGURATION OF THE REGIONAL CYBER CRIMES CENTRE OF EXCELLENCE

06.10.2023: The Minister of Justice and Attorney General, Dr. Emmanuel Ugirashebuja inaugurated the Regional Cybersecurity Center of Excellence at…

Read more →

It is crucial for the Civil Society to have access to clear and comprehensive information on the law

05.09.2023: The Minister of Justice and Attorney General, Dr. Emmanuel Ugirashebuja attended a breakfast meeting to disseminate the Constitution of…

Read more →
-->